Target language: Unknown language
Nshuti yanjye Irene
Ndasaba imbabazi kuberako hashize igihe kinini nta baruwa nkwandikiye,
Nizereko nyogokuru na sogokuru bawe hamwe nawe muraho ntakibazo,ifoto yawe na barumuna bawe irashimishije cyane,ndakekako ubu ufite hagati y’imyaka 15 na 16,ndabizi neza ko wavutse mu mwaka w’1992 ariko sinzi itariki neza,ifoto yawe nayishyize aho mpora nyireba hamwe niy’umuhungu wanjye,nabonye amanita yawe yo kwishuli nkerewe ariko nasanze Atari meza,wagumye mu mwaka wa ka biri kandi wujuje imyaka cumi n’umunani,bizangora kugirango cyane kugirango ngufashe kuko HEART ADOPTION ifasha abana gusa,niyo mpamvu mba ntekereza ukuntu nzagufasha mubuzima bwawe bwejo hazaza,natekerezagako ubaye warakunze kwiga kudoda cyangwa undi mwuga nazagufasha nkakugurira imashini idoda,ubitekereze ho kandi uge umbwira ibyo uteganya cyangwa ibyo urota.
Nashakaga kuzagusura mu Rwanda ariko sinzi niba bizankundira nkaba naza mu mwaka wa 2009 cyanwa nyuma yaho,natangiye kwiga ururimi rw’I Kinyarwanda,ndakekako muminsi iri mbere nzashobora kwandika ibaruwa mu kinyarwanda ku giti cyanjye(iyi ngiyi yahinduwe n’inshuti mu kinyarwanda).
Nkomeje kugutekerezaho wowe n’umuryango wawe.
Yari Anna.